Ibisakuzo (1) :

Ko uri mukuru wa kera wari wabona ishinya ya Dede? - Ishinya y'urushishi.

Wikoze hasi wikoze hejuru ntuzabona ishinya ya Dede-Ishinya y'urushishi.

Wikoze hasi wikoze hejuru ntuzabona ishinya ya Dede-Ishinya y'urukwavu.

Nagutera ishongashonga nagutera ikikakika nagutera akantu kaba iwanyu wakamenya nkaguhemba-Ishenyi y'intorezo.

Imana y'ishyanga irabagira mu ishyamba - Ishavu.

Mutamu irarenze n'iyayo - Isha mu mukenke.

Inkuba irarenga-Isha mu ibanga.

Bigorogoro bya Nyirabigorogonzi, uwo Imana ihaye ntabura gutunga- Isekurume.

Bune bune yagiye kugura umwenda kwa mirongo itanu-Isekurume.

Nagutera Rutumba ruturitse rutare rw'iyapfuye ejo-Isekurume y'intama.

Nyoko ntaswerwa aradimbagurwa - Isekuru.

Aha hari agati kadacanwa-Isekuru-Intebe-Igisabo-Imbehe-Umuvure-Umwashi.

Karatambana inyama itukura.-Isake.

Rwamirenge i Bugoyi-Isake y'inkoko.

Nyamurenga i Buzi-Isake-Impanda.

Akari inyuma ya Ndiza urakazi?-Inyana iri mu nda ya nyina.

Zabukatakata zabunombanomba - Inyambo z'umutindi.

Zirakutse zisiga mweru ku iriba-Inyamanza.

Nasanze nyamunsi yasa inkwi munsi y'inzira-Inyamanza.

Tora akebo ntore akandi tujye gutara intagwira-Inyabutongo.

Nyiranyanyagara inkumi nziza mu nzira - Inuma.

Nyamuragira na Nyiragongo bashinze akaburi - Inuma mu ntabire.

Kirahara dudu-Inuma mu kigega.

Umwami w'i Buhaya aratera ingoma araramye-Inuma ku ishaka.

Nyirampiri n'impiri yayo mu nyonga y'umusozi-Inturo mu rutare.

Sehene agiye iwabo-Inturo mu rutare.

Nyirambonyubwabo agiye iwabo - Inturo mu buvumo.

Rwigira inturike - Intumbi y'ihene.

Mpagaze ku gasozi nti bahinzi baho baho-Intuku z'amasaka.

Ziramuje mu nyarubande-Intuku z'amasaka.

Nyiramagarama ari n'inda-Intubu n'urutwe.

Nagutera ibumbabumba-Intosho.

Mvumbuye inyamaswa itagira umurizo-Intosho.

Karabuduriye karabuduritse mu mpinga ya Byimana-Intosho mu manga.

So na nyoko bapfaga iki? -Inkono n'umwuko

Nteruye nyoko n'ubuhururu ndunda mu mbere-Inkono n'ibipfundikizo.

I Burundi n'i Bunyabungo unama ni imwe-Inkono ku ziko.

Mbe muganga aho wicariye nturuha akabuno? -Inkono ku ziko.

Nyirabazaza ntaruha-Inkono ku mashyiga.

Jyewe Nyirankarago ntabwo nduha akabuno-Inkono ku mashyiga.

Nkurusha umukobwa urongorwa n'abagabo batatu-Inkono ku mashyiga.